Gusoma email :

Iyo wakiriye email kuva ku nshuti cg abo mukorana, ugomba kuyifungura ukareba icyo bashakaga kukubwira cg kukumenyesha, ni nko gufungura ibahasha bakoherereje. Tugiye kurebera hamwe uko wabikora ukoresheje Gmail.

Ibikenewe:

- Mudasobwa ifite internet
- Kuba warafunguje Gmail, ushobora kwakira email ukanazohereza.

Intambwe ya 1: Jya muri internet (Mozilla, Google Chrome, Internet) wandikemo www.gmail.com hazahita hafunguka ahao bakubaza kwandika email yawe ukoresha, bazakubaza kwandika email yawe yafunguje (Username), bakubaze ijambo ry`ibanga ukoresha (password), ubyandikemo uhite ukanda ahanditse Sign In

Intambwe ya 2: Uzahita winjira mu bubiko bya email baba bakwandikiye cg barakwandikiye.

Intambwe ya 3: Ukimara kugera mu bubiko uhita ubona email wohererejwe, ziba zitondetse zikurikije igihe zohererejwe, iza vuba ziba zibanza.

Aha mbere ubona amazina w`uwakoherereje email hagakura impamvu hakarangiza igihe yahohereje.

Iyo wasomwe iyo email ubona yanditse mu buryo busanzwe waba utarayisoma ubona yoa yanditse mu nyuguti zitsindagiye.

Intambwe ya 4: Iyo umaze kuzisuzuma neza uhitamo iyo ushaka gusoma uyikandaho rimwe igahita ifunguka.

Intambwe ya 5: Iyo igifunguka uhita usoma ibyo bakwandikiye (Uwayanditse, impamvu, igihe yayandikiye)Nyuma yo gusoma ibigize ubutumwa (email) ushobora guhitamo kuyisubiza, kuyisubiza ujya ahanditse Reply.

Intambwe ya 6: Iyo udashaka kuyisubiza ahubwo ushaka gusoma izindi bakwandikiye, ukanda ahanditse inbox (kuko niho email zose bakwandikiye zibika) cg ugakanda ku kamenyeshe kerekana gusubira inyuma.

Ugenda ukurikiranya izi ntambwe kugeza ubwo uraje gusoma ubutumwa (email) bakwandikiye.